Turi ku munsi wa 28 nyuma y’uko Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid akatiwe n’urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 5.
Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid
Hari tariki 13 Ukwakira 2023 ubwo umucamanza mu rukiko rukuru, yahamyaga Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, maze Prince Kid waburanaga ari hanze ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu.
Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid mu mategeko yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu nta cyemezo umukiriya we arafata ku bijyanye no kujurira cyangwa se gusubirishamo urubanza ingingo nshya, ariko yongeraho ko dosiye ayikurikiranira hafi. Aha Me Nyembo yasobanuye ko ibyo akora byose abikora yunganira umukiriya we bityo akaba atifuza kugira byinshi yatangaza kuri iyi dosiye.
Ku bijyanye na dosiye ya Prince Kid, umunyamategeko wavuganye na Kigali Today yavuze ko inzira zishoboka ari eshatu.
Inzira ya mbere ni ugusubirishamo urubanza ingingo nshya
Ingingo ya 195 y’itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ari ugushaka ko urubanza rwaciwe burundu ruvanwaho rukongera gusuzumwa bundi bushya hubahirijwe impamvu ziteganywa n’iri tegeko.
Gusubirishamo urubanza nabyo bigira uko bikorwa aho ingingo ya 197 ivuga bimwe mu bishingirwaho.
Aha itegeko rivuga nk’iyo bamaze gucira ushinjwa urubanza ku cyaha yashinjwaga, hakaboneka urundi rubanza nk’urwo rwahannye undi muntu kandi rumuhanira icyo cyaha (Jurisprudence) izo manza zombi zivuguruzanya zikaba zigaragaje ko umwe mu bakatiwe yarenganye.
Bishoboka kandi iyo habayeho ruswa muri urwo rubanza yemejwe n’urukiko kandi ikaba yaragize ingaruka ku mikirize yarwo, cyangwa se iyo haciwe urubanza bashingiye ku mpapuro, ku buhamya cyangwa indahiro byaje kugaragara cyangwa kwemezwa n’urukiko ko ari ibihimbano nyuma y’icibwa ry’urwo rubanza.
Hari kandi n’iyo kuva aho urubanza ruciriwe, habonetse ikimenyetso gishya kimara impaka kigaragaza neza akarengane katewe n’urubanza rusabirwa gusubirwamo.
Ikindi ni igihe urubanza rushingiye ku byakozwe mu iburanisha bikozwe mu izina ry’umuntu utarigeze atanga ubwo bubasha mu buryo ubwo ari bwo bwose, cyangwa ngo yemere cyangwa yemeze ibyakozwe.
Hagati aho, iyi ngingo ivuga ko mu manza nshinjabyaha igihano cy’igifungo cyagenwe ari cyo cyonyine gishingirwaho mu kugena ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.
Inzira ya 3 ishoboka ni ugusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane hashingiwe ku ngingo ya 55 y’itegeko n°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko.
Me Nyembo Emeline ari kumwe n’umukiriya we mu rukiko
Umunyamategeko waganiriye na Kigali Today, ashingiye ku ngingo ya 66 y’iri tegeko, yagize ati: “Gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ntibihagarika irangiza ry’urubanza.”
Icyakora, iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza rwongera kuburanishwa ku mpamvu z’akarengane ariko rutararangizwa, irangizwa ryarwo rihita rihagarara kabone n’iyo imihango yo kururangiza yaba yaratangiye.
Post comments (0)