Inkuru Nyamukuru

BK yatangije uburyo abakusanya umusaruro batazajya basabwa ingwate

todayNovember 16, 2023

Background
share close

Banki ya Kigali yatangije gahunda izafasha abakusanya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye kuwugeza ku isoko, bakoresheje uwo musaruro nk’ingwate hagamijwe kuborohereza ndetse no kwagura ubucuruzi bwabo, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ni umushinga ukubiyemo kuzafasha kubona inguzanyo abakusanya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye birimo Ibigori, Ibishyimbo, Soya, Umuceri n’ibindi bihingwa byose bishobora guhunikwa igihe kirekire, bikiyongeraho abakusanya umusaruro wa Kawa, bakayitunganya ndetse bakanayohereza mu mahanga.

Ni umushinga ukubiyemo ibice bibiri, aho igice cya mbere ari igiteganyirijwe gufasha kubona inguzanyo ku bakusanya umusaruro ukomoka ku bihingwa birimo Ibishyimbo, Ibigori, Soya, Umuceri n’ibindi byose bishobora guhunikwa igihe kirekire, bityo iyo nguzanyo ikabafasha gushobora gukusanya umusaruro mwinshi no kurushaho kwiteza imbere.

Ikindi gice kigizwe n’inguzanyo igenewe abakusanya umusaruro wa Kawa, aho abakusanya uwo musaruro babyifuza bazajya bahabwa inguzanyo, ibafasha mu kazi kabo ko gukusanya no gutunganya uwo musaruro, ku buryo woherezwa mu mahanga ufite umwimerere.

Nubwo atari umushinga ugenewe kuzafasha abahinzi mu buryo bweruye kuko ahanini ugenewe abaguzi babo, ariko ngo ku rundi ruhande na bo bazagerwaho n’inyungu zawo, kubera ko bizakemura ikibazo bakundaga guhura nacyo, cyo kubura isoko mu gihe cyo gusarura, aho icyo gihe kizajya kigera abacuruzi bafite amafaranga ahagije yo kugura umusaruro.

Umukozi wa BK ushinzwe inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi Alexis Bizimana, avuga ko ubusanzwe iyo abakusanya umusaruro bashakaga inguzanyo, basabwaga ingwate z’amazu n’ibindi, ku buryo utayifite atahabwaga amafaranga akeneye.

Ati “Agashya k’iyi gahunda ni uko dushobora gukoresha wa musaruro urimo gukusanya ukura mu bahinzi tukawufata nk’ingwate, kugira ngo dushobore kuguhereza amafaranga menshi, dushobora kuwufata kugera kuri 70% nk’ingwate noneho ukabona amafaranga yo kwishyura abahinzi, ugakusanya byinshi abahinzi bakabona isoko rihagije, bituma n’ubutaha bashobora guhinga byinshi kubera ko baba babona isoko rihagije.”

Guhera muri Werurwe BK yatangiye gahunda yo gushora mu buhinzi, aho bateganya gushoramo Miliyoni 150 z’amadorali mu gihe cy’imyaka itanu, ariko akaba ashobora no kwiyongera mu gihe byagenda neza kurushaho.

Ushaka iyo nguzanyo asabwa kuba ari mu bucuruzi bwo gukusanya umusaruro cyangwa atunganya umusaruro, akaba akorana n’abahinzi, akaba afite aho akura umusaruro ndetse naho awujyana, no kugira aho ashobora kuwubika mu gihe ategereje kuwubonera isoko.

Casimir Habarurema ni umuyobozi Mukuru w’uruganda rutunganya umusaruro wa Kawa rwitwa Kabila Coffee Company Ltd, ni umwe mu bahawe na BK inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari, avuga ko amafaranga bahawe yabafashije kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Mu minsi yatambutse niba naraguraga ikawa mu Turere dutatu, aho BK yamaze kuza tukagirana ubufatanye, turakorera mu gihugu cyose, kandi ari amakoperative dukorana, ari abahinzi bakora ku giti cyabo, ari n’abacuruzi bagenzi banjye dukorana, bose serivisi tubaha tuyibaha ku buryo bwihuse, kuko twafashe igishoro twari twisanganiwe, twongeraho imbaraga BK yari itwunganiye, turagenda tuba abantu bagari, ku buryo ibyo dukora tubikora mu buryo budasanzwe, tukabikora nk’abadasanzwe, tugatera imbere mu buryo budasanzwe.”

Muri iyi gahunda ya BK yo gukorana n’abakusanya umusaruro, kugeza ubu barimo gukorana n’abakusanya uwa kawa bagera kuri 20, naho abakusanya umusaruro w’umuceri barakorana n’inganda 3, mu gihe mu bindi bihingwa birimo Ibishyimbo, ibigori, Soya n’ibindi ari benshi, gusa ngo intego ni uko iyi gahunda yagera kuri buri wese ubyifuza uri muri ubwo bucuruzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Twaganiriye n’abaturage bambuwe bikaviramo abayobozi barindwi gufungwa

Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo. Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga y’ingurane, ijyanye n’ibyangijwe mu mwaka wa 2021-2022. Mu kumenya uko abo baturage babayeho, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri bo, bavuga bimwe mu bihombo […]

todayNovember 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%