Inkuru Nyamukuru

Israheli: Hamas yemeye kurekura abagore n’abana yari yafashe bugwate

todayNovember 22, 2023

Background
share close

Nyuma y’igitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israheli mu kwezi gushize ikanashimuta bamwe mu baturage bakajyanwa mu Ntara ya Gaza bashobora kurekurwa kuri uyu wa Kane.

Ni nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’impande zombi, akubiyemo ko ingabo za Isiraheli zitanga agahenge k’iminsi ine.

Ayo masezerano yatangajwe n’igihugu cya Qatar akubiyemo ko Hamas izarekura abagore n’abana bagera kuri 50, mu gihe Israheli nayo izarekura umubare utatangajwe w’abagore n’abana b’abanya Palestina bafungiye muri gereza zayo.

Aya masezerano yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, agezweho nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibiganiro byari biyobowe na Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Misiri, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba leta y’Amerika utataangajwe amazina. Uyu muyobozi yavuze ko mu bafashwe bugwate baza kurekurwa na Hamas harimo n’abanyamerika benshi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, avuga kuri aya masezerano, mu itangazo yasohoye, yagize ati: “Ndashimira Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wa Qatar na Perezida Abdel-Fattah El-Sisi wa Misiri ku buyobozi bwabo bw’ingirakamaro n’ubufatanye mu kugera kuri aya masezerano.”

Yakomeje kandi ashimira ubushake Minisitiri w’intebe Netanyahu na guverinoma ye bagaragaje mu gushyigikira agahenge kugirango aya masezerano abashe gushyirwa mu ngiro no gukora ibishoboka ngo imfashanyo y’ubutabazi ibashe kugezwa ku miryango ku miryango y’abanya Palestina iri muri Gaza.

Ibiro bya UN bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi bitangaza ko ikamyo 79 zijyanye imfashanyo zageze muri Gaza ku wa Kabiri. Uyu muryango uvuga ko nibura ikamyo zigera ku bihumbi icumi zijyanye ibicuruzwa n’imfashanyo zageraga muri Gaza buri kwezi mbere y’uko iyi ntambara itangira, mu gihe ubu zitagerenga 1300.

UN ivuga ko abantu barenga miliyoni 1,7 bavanywe mu byabo muri Gaza, barimo abagera ku bihumbi 930 bacumbikiwe mu nkambi z’ubucucike burenze ubushobozi bwazo zicungwa na UN.

Umutwe wa Hamas wari ufashe bugwate abantu 240 kuva wagaba igitero kuri Israheli ku itariki ya karindwi y’ukwezi gushize k’Ukwakira, cyahitanye abantu bagera ku 1,200. Abayobozi mu nzego z’ubuzima muri Gaza bavuga ko abanya Palestina barenga ibihumbi 12, barimo abana ibihumbi bitanu, baguye mu bitero igisirikare cya Israheli cyagabye kuri Gaza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Umukobwa arakekwaho gutwika umusore amuziza kumubeshya urukundo

Umukobwa w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rutare mu Karere ka Gicumbi, aho akekwaho gutwika umusore w’imyaka 30 bahoze bakundana, akoresheje lisansi, nyuma y’uko asanze yarongoye undi mugore w’imyaka 25 y’amavuko. Byabereye mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, aho uwo mukobwa yagiye gusura uwo musore basanzwe bakundana agasanga yashatse undi mugore. Nyuma yo kumusangana undi, […]

todayNovember 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%