Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Inzu z’umudugudu wa Kaniga, umwe mu mishinga u Rwanda ruzamurika muri COP28
Inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku mihindagurikire y’ikirere yiswe “Conference of the Parties” ya 28 (COP28), igiye guteranira i Dubai muri UAE, kuva ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo kugera ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.
Ni inama ubusanzwe yitabirwa b’abakuru b’Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga iyoboye Isi, ndetse iy’uyu mwaka yo ikaba ishobora kuzamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Francis I, nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bibivuga.
Mu byo u Rwanda rwakoze bizerekwa abo banyacyubahiro, harimo inzu zubakiwe imiryango 100 mu mirenge ya Rubaya na Kaniga, ikaba ari imidugudu ifite ibigega binini mu butaka byakira amazi y’imvura igwa ku bisenge, bigahinduka amasoko abaturage bavomaho.
Ubwiherero bw’izo nzu na bwo butanga ifumbire ku buryo abaturage muri iyo midugudu babasha guhinga imboga mu bihe by’imvura no mu zuba, bakabona ifumbire n’amazi yo kuhira no gukoresha imirimo itandukanye.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bakiri bato bari muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko akaba amaze kwinjira mu ruhando rw’abayobozi b’ibyamamare muri iki gihugu, ahanini kubera ko Minisiteri akuriye ari imwe mu zirebwa n’ibikorwa bihuza abantu b’ingeri nyinshi. Min Munyangaju Aurore Mimosa Munyangaju Aurore Mimosa ni Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki 5 Ugushingo 2019, ariko mbere yo kwinjira muri guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye […]
Post comments (0)