Inkuru Nyamukuru

UN irasaba ko imirwano hagati ya Israheli na Hamas ihagarara

todayNovember 29, 2023

Background
share close

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye UN, Antonio Guterres, yasabye ko habaho amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israheli n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas aho kuba agahenge k’igihe gito.

Guterres abivuze mu gihe abaturage mu ntara ya Gaza bakomeje kuzahazwa n’iyi ntambara uko bukeye n’uko bwije.

Antonio Guterres avuga ko hari ikizere ko muri iki gihe cyatazwe cy’agahenge kumvikanyweho kazatuma hongerwa imfashanyo zigenewe abaturage bo mu ntara ya Gaza bazahaye bikomeye.

Umuryango w’Abibumbye UN, iherutse kongera ibikorwa byo gutanga imfashanyo igenewe intara ya Gaza mu gihe cy’imisi ine y’agahenge kumvikanyweho hagati ya Israheli na Hamas.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukemura amakimbirane no kugera ku iterambere birashoboka– Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kureberwaho ku gukemura amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu bihugu by’Afurika. Gen Rtd James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika Gen (Rtd) James Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu nama y’iminsi ibiri y’ihuriro […]

todayNovember 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%