Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Gambiya n’intumwa ayoboye.
Minisitiri Dr Ngirente aganira na visi Perezida wa Gambia B. S Jallow
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje.
U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena ya 2022, Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Impande zombi zagiranye ibiganiro ku mubano w’Ibihugu byombi
Amb. Karabaranga asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde.
Ubwo Karabaranga yashikirizaga Perezida Barrow impapuro zo guhagararira u Rwanda, yagaragaje ko barufata nk’intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira, ibikorwa byo kubungabunga umutekano hirya no hino, bityo hakaba hari byinshi bigira ku Rwanda.
Gambia ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gifite ubuso bungana na kirometero kare ibihumbi 11,300 n’abaturage miliyoni 1,857,181. Ni igihugu gihana imbibi na Senegal kigakora ku nyanja ya Atlantic.
Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, uburobyi n’ubukerarugendo.
Post comments (0)