Inkuru Nyamukuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Sénégal

todayNovember 30, 2023

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahuye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal baganira ku gukunda igihugu.

Gen (Rtd) Kabarebe aganira n’abanyarwanda batuye muri Sénégal

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje.

Gen (Rtd) James Kabarebe ari muri Sénégal aho yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa) kuva tariki 27 na 28 Ugushyingo 2023.

Gen (Rtd) Kabarebe mu byo yaganiriye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal, harimo ibijyanye n’imiyoborere, gukunda igihugu, politiki ndetse bungurana n’ibitekerezo bishya mu murongo ugamije iterambere ry’umuryango mugari w’abanyarwanda.

Abanyarwanda batuye muri Sénégal basanzwe bashyigikira gahunda zose z’Igihugu n’Ubuyobozi ndetse batewe ishema no gufasha Igihugu cyabo uko babishoboye.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga

Bimwe mu bikorwa bya vuba baherutse gushyigikiramo gahunda z’igihugu, harimo inkunga bakusanyije bafatanyije n’abanyarwanda baba muri Mali, bakusanya inkunga ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abanyarwanda bibasiwe n’ibiza mu Ntara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023.

Bagaragaje ko u Rwanda barufite ku mutima, kandi ko ntacya abuza kurushakira imbuto n’amaboko.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka

Mu myaka ishize bakoze n’ibindi bikorwa byo kugoboka abatishoboye nko kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kubafasha kubona amashanyarazi (Cana challenge), gahunda ya Girinka, gahunda zo gufasha abatishoboye bakorera mu bihugu batuyemo.

Si ibyo gusa kuko bitabira n’izindi gahunda zinyuranye z’Igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bakiriye bate kongera imodoka mu mujyi wa Kigali?

Nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange barishimira uburyo bushya Leta yashyizeho bwo kwemerera sosiyete ndetse n’undi muntu wese ufite ubushobozi kuba yatwara abagenzi. Abantu babaga batonze umurongo muremure Abaganiriye na Kigali Today batangaje ko ntawe uzongera kunyagirirwa ku muhanda ategereje imodoka ndetse no gukererwa akazi biturutse […]

todayNovember 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%