Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1886 tw’urumogi.
Rwafatiwe mu murima we aho yari yararuhishe mu mudugudu wa Kabagina, akagari ka Nkusi mu murenge wa Jali, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Nkusi ko hari umugabo uhatuye ucyekwaho gucuruza urumogi, hateguwe igikorwa cyo kumufata, mu rucyerera nibwo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abapolisi bageze aho atuye baramusaka baza kurusanga mu murima we w’ibishyimbo aho yari yararushyize mu mufuka akarworosaho amababi y’ibishyimbo.”
Amaze gufatwa yemeye ko urwo rumogi ari urwe yohererejwe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rulindo atagaragariza imyirondoro warumwoherereje ngo arugurishirize muri ako gace.
Yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jali ngo hakomeze iperereza ku cyaha acyekwaho, mu gihe hagishakishwa abo bari bafatanyije.
SP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, aburira buri wese ugitekereza kwishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge; kwisubiraho kuko bitazamuhira, azafatwa agashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Iteka rya Minisitiri ryasohotse tariki 28 Ugushyingo 2023 ryatangaje ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka mu bice by’umugi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye. Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasore, […]
Post comments (0)