Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Imirenge 3 yashyizwe mu kato k’amatungo kubera uburenge

todayDecember 8, 2023

Background
share close

Ku wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko hashyizweho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, mu rwego rwo guhangana n’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, rivuga ko hashingiwe ku itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Hashingiwe ku bimenyetso by’indwara y’uburenge byagaragaye mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi yo mu Karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba.

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, kiramenyesha abantu bose by’umwihariko aborozi, guhagarika ingendo z’amatungo (Inka, ihene, intama n’ingurube), mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi ku mpamvu iyo ariyo yose (Kororwa, kubagwa, kugurishwa, amasoko y’amatungo). Amatungo aguma aho yororewe (Ikiraro cyangwa Urwuri).

Guhagarika icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire bikomoka kun ka, ihene,intama n’ingurube mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.

Aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe kubimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu ahantu ahari amatungo arwaye, gukoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.

Hari ugukura mu bworozi amatungo (inka, ihene, intama n’ingurube), yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo adakomeza kwanduza ayandi.
Gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi n’ibiryo.

Gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi itera indwara y’uburenge hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bivuye mu gace karwaje.
Gukingiza indwara y’uburenge inka zirengeje amezi ane mu Tugari twose tugize Imirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi.

RAB kandi yasabye abantu kubahiriza ibikubiye muri iri tangazo ndetse inateguza ibihano kuzabirengaho bikubiye mu ngingo ya 134 n’iya 159 y’itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Ikigo RAB kandi kirasaba abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza gutanga umusanzu mu gukumira uburwayi bw’amatungo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa G5-Sahel ugiye guseswa

Umuryango G5-Sahel wari ugizwe n’ibihugu bitanu byari byarishyize hamwe kugirango birwanye imitwe y’abajihadiste mu karere ka Sahel. G5-Sahel yashinzwe mu 2014, ikaba yari igizwe n’ibihugu bya Moritaniya, Cadi, Burkina Faso, Mali na Nijeri. Ubufaransa bwari buyifitemo uruhare runini. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Burkina Faso na Niger batangaje ko bawuvuyemo, mugihe Mali yo yari yarawuvuyemo mu 2022. Hari hasigayemo Tchad na Mauritania bonyine. None nabyo, mu itangazo rimwe bashyize ahagaragara, […]

todayDecember 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%