Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.
Byukusenge Emmanuel witabye Imana
Amakuru y’urupfu rwa Byukusenge yamenyekanye ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye.
Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.
Umwe mu bo bakoranye yagize ati “Kubona ibyo navuga kuri Byukusenge biragoye cyane, kuko rwose yari umuntu w’Imana nk’uko n’izina rye ribisobanura. Twabyukanaga mu gitondo cya kare tujya mu baturage kubakangurira kwitabira gahunda za Leta nko kwishyura mituweli ku gihe. Uburyo yakoragamo ubukangurambaga yahavaga abaturage bose bahitira kuri SACCO bakishyura bakivuza ku gihe. Yari umukozi ubona ko ashishikajwe n’inshingano yaragijwe, ahantu hose yagiye ayobora, imihigo yabaga iri imbere. Imana imwakire mu bayo!”
Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza
Byukusenge yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.
Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n’Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n’abana batanu.
Post comments (0)