Inkuru Nyamukuru

Yasubitse urugendo, imodoka yari kugendamo ihitana 11

todayJuly 17, 2019 43

Background
share close

Uwitwa Habumuremyi Jean Baptiste uzwi ku izina rya John utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashima Imana uburyo yusubitse urugendo imodoka yari kugendamo igakora impanuka yahitanye abantu 11 abandi 16 barakomereka.
Ni imodoka ya Coaster yaakoreye impanuka i Karongi mu murenge wa Bwishyura ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.
Habumurenyiyari yaguze itike ya saa kumi n’igice zo mu rukerera, Coaster igomba kumusanga i Muhanga akerekeza i Nyamasheke anyuze mu Karere ka Karongi agira ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi ku mwanya w’umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza.
Habumuremyi abonye ko imodoka itinze, yabajije ukata amatike amubwira ko isaha ya hafi ashobora kugererayo ari 10h30 kandi ikizamini cyaragombaga gutangira saa mbili.

Uyu ni Habumuremyi mu buhamya bwe kuri telephone n’umunyamakuru wacu muri kigalitoday Malachie Hakizimana:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi ko igisura ari kimwe mu bishobora kongerera umubyeyi amashereka?

Iyo umubyeyi amaze kubyara, usanga ahangayikishijwe no kubona amashereka kugira ngo umwana abashe kubona ibimutunga cyane cyane ko amabwiriza y’ubuzima avuga ko umwana atungwa n’amashereka gusa mu mezi 6 ya mbere. Ku bwibyo, usanga umubyeyi hari amafunguro yitaho cyane kugira ngo amwongerere amashereka. Muri iyi nkuru murumva impamvu zitera umubyeyi kubura amashereka n’uburyo igisura ari kimwe mu biribwa byongera amashereka. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 17, 2019 165

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%