Inkuru Nyamukuru

Canada irifuza kugera mu 2025 imaze kwakira abimukira ibihumbi 500

todayDecember 15, 2023

Background
share close

Leta ya Canada yatangaje ko igiye gushyiraho gahunda izaha uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu nta mbogamizi ku bimukira batagira impapuro zibemerera kugituramo.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abimukira, Marc Miller, yabwiye itangazamakuru ryo muri Canada, The Global and Mail, ko iyi gahunda izahesha amahirwe abantu benshi bari ku butaka bwa Canada badafite impapuro zibemerera kuba muri icyo gihugu.

Canada yifuza ko bizagera mu 2025 imaze kwakira abimukira bo kuyituramo bagera ku bihumbi 500. Igihugu cya Canada kigizwe ahanini n’abimukira ndetse baari no mubatumye ubukungu bwacyo burushaho gutera imbere.

Abimukira baba ku butaka bwa Canada badafite impapuro zibemerera kuba muri icyo gihugu babarurirwa hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 600, nkuko ikinyamakuru The Global and Mail kibitangaza.

Iyo mibare igaragaza ko benshi muri abo, bari ku rutonde rw’abagomba gusubizwa mu bihugu byabo.

Minisitiri ushinzwe iby’abimukira, Marc Miller, asobanura ko abantu bose badafise ibyangombwa byo kuba muri Canada bari ku butaka bwayo bidasobanuye ko bazabaihererwa muri iyo gahunda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana

Mbabazi Rosemary, yashyikirije Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, yizezwa ubufatanye n’inkunga mu nshingano ze. Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, mu Biro bya Perezida wa Ghana, Jubilée, biherereye mu murwa mukuru wa Accra. Ambasaderi Rose Mary Mbabazi, yashimye umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Ghana ndetse yizeza Perezida Nana Akufo Addo, kurushaho kuwushimangira […]

todayDecember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%