Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga

todayDecember 15, 2023

Background
share close

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatiye mu cyuho abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe, bari batekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga I, mu mudugudu wa Karisimbi.

Bafatanywe Kanyanga ingana na litiro 111 ndetse n’ibisigazwa bakunze kwita melase bifashisha mu kuyikora bingana na Litiro 3600.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage batanga amakuru no gukorana n’inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano, ari byo byatumye abagize iri tsinda ryakoraga Kanyanga bafatwa.

Yagize ati: “Amakuru yatanzwe n’abaturage niyo yashingiweho mu gutegura umukwabu wo guhagarika ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, nibwo baje gutungurwa bisanga bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga.”

SP Twajamahoro yaburiye abantu bakomeje kwishora muri bene ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko ko amayeri yose bazakomeza guhimba azamenyekana bagafatwa.

Ati: “Turaburira buri wese wishora mu bikorwa byo gukora cyangwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. N’ubwo bagenda bahindura amayeri bwose, bamenye ko yose azamenyekana bagafatwa ku bufatanye n’abaturage. 

Yashimiye abatanga amakuru atuma ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bifatwa, ashishikariza buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe cyose abonye ikintu gishobora guhangabanya umutekano.

Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga kandi ko amayeri yose bagerageza gukoresha yose atahurwa ku bufatanye n’abaturage.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo, ibiyobyabwenge bafatanywe byangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ingaruka zabyo ku buzima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda. Imodoka yafunze umuhanda Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka, isubira inyuma ibirinduka mu muhanda ihita uwufunga. Ati “Ni impanuka y’imodoka […]

todayDecember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%