Inkuru Nyamukuru

Sudani: Umutwe wa RSF urwanya leta wigaruriye umujyi w’intara ya Al Gezira

todayDecember 20, 2023

Background
share close

Umujyi wa Wad Madani ukaba n’umurwa mukuru w’intara ya Al Gezira muri Sudani wafatwaga nk’ingenzi cyane, ubu biravugwa ko wigaruriwe n’umutwe w’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zihanganye n’ingabo za leta.

Gufata uyu mujyi ni bimwe mu bigaragaza ko umwuka urushaho kuba mubi cyane mu ntambara imaze amezi umunani muri iki gihugu.

Umutwe wa RSF urigamba ko wigaruriye uwo murwa mukuru n’ibirindiro by’ingabo, ibyakuye abantu benshi mu byabo muri Al Gezia yafatwaga nk’akarere gatekanye kandi k’ingenzi.

Iyi ntambara ahanini yagize ingaruka ku murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, intara ya Darfur, n’ibice by’akarere ka Kordofan.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Khartoum ku wa mbere zatangaje ko nta gisubizo cya gisirikare gikenewe mu gukemura aya makimbirane, ahubwo ko inzira yonyine irambye ari iyemera ko ahazaza ha Sudani mu bya politiki hari mu maboko y’abanya Sudani b’abasivili.

Kugeza ubu abakeneye inkunga y’ubutabazi bakomeje kwiyongera muri Sudani, aho abagera kuri miliyoni esheshatu bavanywe mu byabo ndetse abarenga ibihumbi 12 bakaba bamaze kugwa muri iyi ntambara kuva mu kwa Kane k’uyu mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inzozi nakuranye zo guhura na Perezida Kagame ndagenda nzisatira – Meya Mukandayisenga

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, arishimira icyizere aherutse kugirirwa atorerwa kuyobora ako karere, akaba yemeza ko bishobora kumubera ikiraro kimuhuza n’Umukuru w’Igihugu ahora arota kuzamusuhuza imbonankubone. Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ubwo yarahiraga Ibyo byose ngo azabigezwaho n’intego yihaye yo kuyobora neza abaturage no kubateza imbere afatanyije na bagenzi be, ibyo bikazahesha Akarere ka Gakenke kuza mu myanya itatu ya mbere mu mihigo, ihabwa igihembo n’Umukuru w’Igihugu. […]

todayDecember 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%