Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye

todayDecember 21, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho (Corner tissue bank), ku bafite uburwayi busaba ko isimbuzwa, kakabarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye

Mu Rwanda hagaragara indwara z’amaso zifata ibice bitandukanye byayo, harimo n’izifata imboni, aho akenshi iyo yarwaye ikenera gusimbuzwa.

Mu barwayi bafite ibibazo by’ubuhumyi mu Rwanda, abagera kuri 4.8% ni abafite ibibazo by’imboni, aho kugira ngo ziboneke bisaba kuzikura hanze mu bihugu birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Amerika no muri Aziya, kandi zikaba zihenze cyane, kubera ko imboni imwe igera mu Rwanda ihagaze ikiguzi kiri hagati y’Amadorali ya Amerika 2000-2500, ku buryo zahabwaga gusa abantu bafite ubwo bushobozi n’abandi bunganiwe na Leta.

Nyuma yo kubona imibare y’abantu bakomeza guhuma harimo abatari bacye bafite ibibazo by’imboni, inzego z’ubuzima mu Rwanda ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ubuvuzi bw’amaso batekereje uko hashyirwaho agashami gashinzwe gusimbuza imboni, mu rwego rwo kwishakamo imboni zikaboneka mu gihugu, hagamijwe kurengera abahuma bazize imboni yarwaye.

Umuyobozi wungirije w’abaganga b’amaso mu Rwanda, Alex Nyemanzi, avuga ko imboni zizajya zitangwa zizajya zikurwa ku bantu bitabye Imana.

Ati “Tuzajya tuzikura ku bantu bitabye Imana, hari itegeko ryasohotse muri Werurwe, ryemera gutanga urugingo rw’umubiri, ushobora gutanga umutima, impyiko, umwijima n’ijisho ryawe. Ku jisho rero ni ho imboni tuzajya tuzikura tukazitera ku wahumye cyangwa uyikeneye.”

Nyemanzi Alex avuga ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abantu bahuma bitewe n’imboni

Akomeza agira ati “Ni gahunda isaba gufatanya n’abantu bose, hari abarwayi, hari abaturage, inzego zitandukanye twese tugomba gufatanya, kugira ngo tubone izo mboni zivuye ku bantu bacu. Urugero jye nitabye Imana, imboni yanjye yafasha ite umuntu, igihe cyose nitabye Imana, ni uko imboni yanjye ngomba kuyitanga ikazafasha uyikeneye, bisaba ko nganirizwa nkabyemera nkabisinyira, naba ntabyemeye, iyo mboni ntabwo izakoreshwa.”

Ikindi ni uko nta muntu muzima uzajya utanga imboni kubera ko umuntu agira imboni imwe, bivuze ko izizajya zikoreshwa zikurwa ku bantu bitabye Imana, kandi nabwo babitangiye uburenganzira ko zishobora gukoreshwa nyuma y’uko bitabye Imana.

Emmanuel Kubwimana, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, avuga ko yakuze abona afite ikibazo cy’amaso, bigenda bikura ku buryo yageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza byakabije, kuko kureba ku kibaho byanze, bigasaba ko yegera ikibaho nko muri cm 5, ku buryo gushyirwamo imboni zose byatwaye ikiguzi kigera muri miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Banshyiriyemo imboni ya mbere muri 2017, mbasha gukora icya Leta neza, ndanagitsinda, ubu ndimo kwiga ubuganga. Mfite intego yo kuzavura amaso, ku buryo nizera ko nzagira uruhare mu gutanga umusanzu muri ibi bintu byo guhindura imboni kuko birahenda, kuba byaje mu Rwanda ni umugisha udasanzwe, kuko bizorohereza Abanyarwanda kubona ubuvuzi mu buryo bworoshe, kuko hari abantu benshi bahuma bazize kutagira ubushobozi.”

Kuva Emmanuel Kubwimana yashyirirwamo imboni ngo arareba neza nta kibazo

Akenshi ngo imboni ishobora kurwara ikanangirika bitewe n’imiti gakondo, umuntu warwaye ijisho ashobora gukoresha, cyangwa se ku bantu bakunda gukuba amaso igihe arimo kumurya, nabyo ni kimwe mu bishobora kwangiza imboni, hakiyongeraho gukomeraka bitewe n’impanuka, kuvukana imboni idafite uturemangingo duhagije, cyangwa se ukaba warwara indwara ituma imboni yangirika.

Hagati ya Nzeli n’Ukuboza abamaze gihundurirwa imboni mu Rwanda ni 39, biganjemo urubyiruko, aho byasabaga gutegereza hagati y’imyaka 2-10 kugira ngo umuntu ayihindurirwe.

Abafite aho bahuriye n’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda biyemeje gufatanyiriza hamwe bakarengera abafite ibibazo by’imboni

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 88 basoje amahugurwa azabafasha guhugura abandi

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize. Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe  mu byiciro bibiri birimo amasomo  ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro […]

todayDecember 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%