Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Rubavu umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, wari ufite amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukologo agera ku 1080.
Yafashwe akiyageza iwe mu rugo mu mudugudu w’Ihumure, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tanu.
Mu mavuta yangiza uruhu yafatanywe harimo; Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus, Coco Pulp, n’ayandi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwayo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari umugabo winjije mu gihugu amavuta yo kwisiga atemewe bayacishije ahitwa Buhaza ari naho yayapakiriye mu modoka, hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, aza gufatwa akiyageza iwe mu rugo aho atuye mu mudugudu w’Ihumure.”
Yiyemereye ko ayo mavuta yafatanywe, yari afite umugambi wo kuzinduka ayashyira abakiriya be bo mu Mujyi wa Kigali, kandi ko hari ku nshuro ya 10 yari abigerageje mu gihe cy’ukwezi kumwe yari amaze abitangiye.
Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM (Electronic Billing Machine) rwaba Ikinyarwanda. Minisitiri w’Intebe yasabye ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM rwaba Ikinyarwanda kugira ngo birusheho korohereza abasora Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu ,wabaga ku nshuro ya 21, ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, hanahembwa abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora, mu mwaka […]
Post comments (0)