Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Yafashwe amaze gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya Leta

todayDecember 26, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174.

Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri,  akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe ari mu gikorwa cyo kwegeranya ibiti yari amaze gutema, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Sebasengo, avuga ko hari umuntu wazindukiye mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo mudugudu kandi ko bakimwumva aritemamo ibiti, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga yamaze gutema ibiti byinshi, agenda abirunda ahantu hamwe, ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yemeye ko ibyo biti ari we wabitemye, akaba yari afite umugambi wo kubyubakisha ikiraro cy’amatungo y’umuntu wari wamuhaye ikiraka, atagaragarije amazina n’aho aherereye.

SP Twizeyimana yashimiye Abaturage batanze amakuru yatumye uyu wangizaga ishyamba rya Leta afatwa, aburira abatema ibiti bya Leta n’abangiza amashyamba bose, ko bigira ingaruka ku bidukikije kandi ko bihanwa n’amategeko.

Yibukije ko amashyamba ya Leta nk’umutungo w’Igihugu, afitiye u Rwanda n’abarutuye akamaro; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuyabungabunga.

Yasabye kandi abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, gusigasira umutekano wo nkingi ya mwamba y’iterambere, n’ituze birambye; buri wese akumva ko afite inshingano zo gufatanya n’abandi kuwubungabunga atangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyawuhungabanya cyose.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mwiri, kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho gufatanya na we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Hari byinshi byo kwishimira byagezweho muri NST1 nubwo atari 100%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko nubwo hari ibipimo bitazagerwaho 100% nk’uko byari bikubiye mu ntego za Leta z’imyaka irindwi ya gahunda ya NST1, ariko hari ibyo kwishimira byagezweho. Amazi meza n’amashanyarazi biri mu byo abaturage bifuza nubwo hari n’abishimira ko byamaze kubagezwaho Nubwo hasigaye igihe gito ngo 2024 igere, ari na wo mwaka ibyahizwe muri gahunda ya NST1 byagombaga kuba bigezweho, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko harimo gushyirwamo […]

todayDecember 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%