Inkuru Nyamukuru

DRC: Imvura idasanzwe yahitanye bane abandi 20 baburirwa irengero

todayDecember 26, 2023

Background
share close

Imvura idasanzwe yaguye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yahitanye ubuzima bw’abantu bane, abandi 20 baburirwa irengero.

Iyo mvura idasanzwe yatenguye umusozi muri iyo ntara yo mu burasirazuba bwa Congo. Umuyobozi wo muri iyo ntara yatangaje kandi ko uretse abamenyekanye bitabye Imana abandi bantu batari musi ya 20, bataraboneka kugeza ubu.

Iyo mvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku cyumweru, mu gace ka Kamituga, nk’uko umuyobozi w’ungirije w’ako gace, Alexandre Ngandu Kamundala, yabitangaje.

Abantu 25 barimo abataraboneka bagwiriwe n’umusozi bacukuragamo amabuye y’agaciro ubwo bari bugamye mu kazu gato kari hafi yawo, ukabatengukana mu ruzi rwari hafi yawo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Yafashwe amaze gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174. Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri,  akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe […]

todayDecember 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%