Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda abasaba kudakangwa n’amagambo y’Abakuru b’ibihugu bya Congo (DRC) n’u Burundi, yizeza ko u Rwanda n’abaturage barinzwe neza.
Lt Col Simon Kabera
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi, na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bamaze igihe bikoma u Rwanda ndetse ko biyemeje kururwanya, bakaba barushinja gutera inkunga imitwe ihanganye n’ubutegetsi bwabo.
Leta y’u Rwanda ntisiba kwamagana ibyo birego, ivuga ko bayibeshyera, aho byanagarutsweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo risoza umwaka wa 2023.
Umuvugizi wungirije wa RDF, mu kiganiro yahaye Televiziyo y’Igihugu ku mugoroba wo ku bunani, yavuze ko Abayobozi basanzwe bagira imvugo itera ubwoba Igihugu cy’u Rwanda, ariko ko kirinzwe kandi RDF ifite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage bose.
Lt Col Kabera yagize ati “Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.”
Lt Col Kabera avuga ko nta gahunda abashaka gutera u Rwanda bafite ifatika, ’uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa’, ariko ngo umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba.
Yungamo ko kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsinze abanzi kera, ubu atari bwo byazinanira zimaze kubaka ubushobozi kandi zifite imbaraga.
Ati “Ndashaka kurema umutima ababa barahungabanyijwe n’amagambo, amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na kera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.”
Umuvugizi wa RDF avuga ko uretse kurinda umutekano n’inkiko(imbibe) z’Igihugu, RDF ngo ikomeje gufatanya n’abaturage mu iterambere n’imibereho myiza, haba mu buzima, kubatuza neza, kubaka amashuri y’abana n’ibindi bikorwa remezo.
Abagera kuri 47 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atanu, abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Ni amahugurwa yerekeranye n’ubuyobozi, agenerwa ba Ofisiye bato yatangiye ku itariki 31 Nyakanga 2023, yitabiriwe n’abakozi bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abapolisi 35 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, 5 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha […]
Post comments (0)