Inkuru Nyamukuru

I Kigali hagiye kubakwa umuturirwa wa mbere mu Rwanda mu burebure

todayJanuary 5, 2024

Background
share close

Umuturirwa witwa ‘Kigali Financial Square (KFS)’ w’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari muri Afurika, niwuzura ntabwo uzaba ukiri inyubako ndende ya mbere mu Rwanda, kuko hagiye kubakwa uwitwa ‘Kigali Green Complex(KGC)’ uzawurusha amagorofa arenga atanu.

Igishushanyo kigaragaza uko uyu muturirwa witwa Kigali Green Complex uzaba uteye

Kigali Green Complex igiye kubakwa n’Ikigo ‘Ultimate Developers Ltd (UDL)’ ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Français), ikazaba igizwe n’amagorofa 35 (29 hejuru, imwe yo ku butaka(ground floor) hamwe n’andi atanu munsi (underground).

Ni mu gihe Kigali Financial Square ya Banki y’Abanya-Kenya yitwa Equity irimo kubakwa iruhande rw’ibiro by’Umujyi wa Kigali(ahahoze Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga), izaba igizwe n’amagorofa 24, ikazaba ari wo muturirwa wa kabiri mu burebure mu Rwanda.

Kugeza ubu umuturirwa wa mbere mu Rwanda mu burebure, mu gihe Kigali Green Complex na Kigali Financial Square bitaruzura, ukomeje kuba Kigali City Tower ifite amagorofa 20.

Gusiza ahazashyirwa umuturirwa wa Kigali Green Complex w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB), biratangirana n’uku kwezi kwa Mutarama 2024, ukaba uzarangiza kubakwa mu mwaka wa 2026, nk’uko Ikinyamakuru the New Times cyabitangarijwe na UDL.

Kigali Green Complex(KGC) ivugwaho kuba mu miturirwa ya mbere ku Isi mu kurengera ibidukikije(LEED) bitewe n’ibikoresho biyigize, ikaba irondereza ingufu z’amashanyarazi n’amazi, ikagira n’uburyo butanga umwuka mwiza, aho amabaraza yayo ku mpande ateweho ibimera.

Iyi nyubako izakorerwamo imirimo itandukanye, aho ibigo by’imari, ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye n’ibiro bizahabona umwanya munini, ndetse hakaba na parking ishobora kujyamo imodoka zirenga 430.

Urwego RSSB ruvuga ko Kigali Green Complex izaba ari umuturirwa ukurura ba mukerarugendo, ukorerwamo ibintu bitanga imirimo ku bantu benshi, ndetse ko inzego za Leta n’izigenga zitagira ibiro zizabona aho gukorera.

Ntawavuga iby’inyubako nini ziri kuzamurwa mu mujyi wa Kigali ngo asige Inzovu Mall iri kubakwa ahahoze Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga, na yo yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2023.

Kigali Green Complex urebeye hasi

Iyi nyubako y’Ikigo cy’Abafaransa cyitwa Duval Great Lakes, izajya ku buso bwa metero kare zirenga 40,000 ikaba ari nini mu bugari ariko mu kuzamuka hejuru ikazageza ku magorofa 10.

Izaba igizwe n’inzu eshatu zizamuye, ikaba igenewe kunganira Kigali Convention Centre mu kwakira abaza mu nama, kuko izaba irimo aho bahahira, ibiro ndetse n’amacumbi bararamo.

Inzovu Mall izuzura itwaye Amadolari ya Amerika miliyoni 68 (ahwanye n’amanyarwanda asaga miliyari 80), ikaba na yo ifite uburyo bwo kubana neza n’ibidukikije, kuko izaba ifite uburyo buyungurura amazi mabi akongera gukoreshwa, ndetse ikamurikirwa n’imirasire y’izuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inkingo zo gukingira abana zageze muri Gaza

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestina yatangaje ko inkingo zo kurinda abana indwara zitandukanye harimo imbasa n’iseru zagejejwe mu ntara ya Gaza gufasha urwego rw’ubuvuzi kwita ku bibazo by’ubuzima byihutirwa bikomeje kwiyongera. Ibitero byo ku butaka bya Israheli byahagaritse serivisi z’ubuvuzi muri Gaza, harimo n’iz’inkingo zafashaga gukumira indwara zandura mu bana, zari zararwanyijwe binyuze muri gahunda z’ikingira. Iyi ministeri ku wambere nibwo yatangaje ko inkingo zahageze, zishobora kuba zihagije mu gukingira abana […]

todayJanuary 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%