Inkuru Nyamukuru

Hatagiye urubanza Afurika y’Epfo iregamo Israheli ibyaha byibasiye inyokomuntu

todayJanuary 12, 2024

Background
share close

Abacamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, batangiye kumva urubanza Afurika y’Epfo iregamo igihugu cya Israheli ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze mu ntambara mu ntara ya Gaza.

Muri uru rubanza rw’iminsi ibiri, Afurika y’Epfo yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gusaba ihagarikwa byihutirwa ry’ibitero Israheli irimo igaba mu ntara ya Gaza.

Afurika y’Epfo irasaba kandi uru rukiko gukurikirana Israheli ku kuba yararenze ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse no gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyapalestina mu ntara ya Gaza babashe kurindwa.

Afurika y’Epfo ivuga ko aba baturage bakomeje kwibasirwa n’ibikorwa byibasiye inyokomuntu. Israheli yateye utwatsi ibyo birego, ikavuga ko bitagira ishingiro. Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, ku wa gatatu, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirimo gukora ibishoboka byose kugirango zirinde kwica abasivile.

Yashinje abarwanyi b’umutwe wa Hamas ko bakoresha abasivile muri iyi ntambara. Netanyahu yavuze ko Israheli irimo irwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba bo mu mutwe wa Hamas, ko itari intambara n’Abanyapalestina. Yavuze kandi ko muri urwo rugamba barimo bubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Polisi y’u Rwanda irashima abaturarwanda bitandukanya n’ibikorwa bya magendu

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bitandukanya n’abakora ubucuruzi bwa magendu, batanga amakuru atuma buburizwamo, ibakangurira gukomeza ubwo bufatanye kandi iburira abakomeje kwishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, mu butumwa yatanze ku wa Kane tariki 11 Mutarama, yashimiye abaturage bo muri iyi Ntara batanga amakuru atuma abijandika muri ubu bucuruzi bafatwa. Aragira ati: “Ubucuruzi bwa magendu buri mu […]

todayJanuary 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%