Inkuru Nyamukuru

Hongeye gututumba umwuka mubi hagati y’ubushinwa na Taiwan

todayJanuary 12, 2024

Background
share close

Igisirikare cy’Ubushinwa cyatangaje ko kiri maso umwanya uwo ari wo wose kandi ko giteganya gufata ingamba zose zikenewe mugihe Taiwan yafata umwanzuro wo kwigenga ikiyomora ku Bushinwa.

Ibi ni ibitangajwe mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora akomeye, aho abaturage batuye iki kirwa kuri uyu wa gatandatu bazatora umukuru w’Igihugu ndetse n’abagize Inteko Ishinga amategeko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Zhang Xiaogang ku wa gatanu yashinje ishyaka riri ku butegetsi muri Taiwan ko riri gushora iki kirwa mu ntambara rigura intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibibazo by’u Bushinwa ndetse na Taiwan. Mu myaka ya vuba, Ubushinwa bwohereje ubwato bwabwo bw’intambara n’indege hafi y’imbibi za Tayiwani, iikirwa gituwe na miliyoni 23. Icyo kirwa kiri ku bilometero 180 uvuye ku butaka bw’Ubushinwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 y’impinduramatwara muri Zanzibar

Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara muri Zanzibar mu birori byabereye kuri Amaan Stadium. Perezida Kagame yageze muri Zanzibar mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama aho yakiriwe na mugenzi we wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi, akaba ari we Mukuru w’Inama ishinzwe Impinduramatwara muri Zanzibar.  Umukuru w'Igihugu yifatanyije na Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Zanzibar, […]

todayJanuary 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%