Inkuru Nyamukuru

RBC irahumuriza abantu kubera ibicurane byiyongereye

todayJanuary 13, 2024

Background
share close

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone akabasaba kugana ibigo by’ubuvuzi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu gihe cy’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane mu mazuru, mu mihogo no mu bihaha zirimo ibicurane (grippe) na Covid-19.

Icyakora hashingiwe ku mibare igenda iva mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu, ubu ngo higanje cyane indwara y’ibicurane (influenza), kandi uretse kuba ivurwa igakira ngo ishobora no kwikiza ubwayo.

Ati “Iyi ndwara y’ibicurane irimo kwigaragaza ubungubu aho mu bipimo twagiye dufata mu bitaro bitandukanye, twasanze harimo ubwiganze bw’indwara y’ibicurane ubwoko bwa Influenza. Ni ubwoko mu by’ukuri budateye impungenge kuko ni indwara ikunze kuvurwa igakira, yewe rimwe na rimwe ishobora kwikiza hatagombye y’uko hari imiti umuntu afata.”

Ariko nanone yasabye umuntu wese wumva afite ibicurane kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo basuzume niba arwaye ibicurane bisanzwe cyangwa arwaye Covid-19.

Yavuze kandi ko n’uwo basanga arwaye Covid-19, atagira impungenge kuko ngo hari imiti yagaragaye ko ifite ubushobozi buyivura kandi igakira neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hongeye gututumba umwuka mubi hagati y’ubushinwa na Taiwan

Igisirikare cy’Ubushinwa cyatangaje ko kiri maso umwanya uwo ari wo wose kandi ko giteganya gufata ingamba zose zikenewe mugihe Taiwan yafata umwanzuro wo kwigenga ikiyomora ku Bushinwa. Ibi ni ibitangajwe mbere y'umunsi umwe ngo habe amatora akomeye, aho abaturage batuye iki kirwa kuri uyu wa gatandatu bazatora umukuru w'Igihugu ndetse n'abagize Inteko Ishinga amategeko. Umuvugizi wa Minisiteri y'Ingabo, Zhang Xiaogang ku wa gatanu yashinje ishyaka riri ku butegetsi muri Taiwan […]

todayJanuary 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%