Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abasirikare bagize EASF bari mu mahugurwa y’ibyumweru 3

todayJuly 22, 2019 21

Background
share close

Kuri uyu wa mbere, I Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa yitabiriwe n’Abasirikari bakuru b’aba Officiers baturutse mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force).
Abitabiriye aya mahugurwa uko ari 26 baturutse mu bihugu bine aribyo: Kenya, Somaliya, Sudan n’u Rwanda rwayakiriye.
Bakaba bazigishwa amasomo akubiye mu byiciro bitatu birimo gukurikirana uko amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa, kuba abahuza hagati y’inzego za gisivile n’iza gisirikari, no kwita ku bujyanama mu bya gisivile mu gihe boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye n’ubwa Afurika yunze ubumwe.
Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Maj. Gen. Charles Rudakubana wari uhagarariye umutwe w’ingabo za Afurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye.
Maj. Gen. Rudakubana yasabye aba basirikare kuzitwara neza kuko ariryo shingiro ryo kuzuza neza inshingano bazaba bahawe.
Ni amahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri yateguwe ku bufatanye na EASF, Ministeri y’ingabo n’igihugu cya Suwede. Akazamara ibyumweru bitatu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%