Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango irenga 100 yari ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imirimo yo kwagura Umudugudu w’abaturiye Mpazi irakomeje
Ni inzu zirimo kubakwa mu Kagari ka Bahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere Ka Nyarugenge muri gahunda yo kuvugurura no kwagura Umudugudu w’abaturiye ruhurura ya Mpazi no gutuza neza abahegereye bari batuye ahazwi nko mu Cyahafi.
Tariki 27 Ukuboza 2023 nibwo imiryango 98 yari ituye mu Cyahafi yimuwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hagamijwe kugira ngo imirimo yo kubaka inzu z’icyitegererezo ziri mu mushinga wo kuvugurura Mpanzi no gutuza neza abahegereye ukomeze gushyirwa mu bikorwa.
Iyo miryango igiye kubakirwa mu gihe hari indi 100 ihamaze igihe kigera ku mwaka itujwe neza, mu nzu z’icyitegererezo 105 zahubatswe muri iyo gahunda, bavuga ko byabahinduriye ubuzima, kuko aho bari batuye mbere bahoranaga impungenge z’uko inzu zishobora kubagwira.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri uwo mushinga, hamaze kubakwa inzu 105, zatujwemo imiryango 100, hakaba harimo kubakwa izindi zizatuzwamo imiryango 98 iheruka kwimurwa mu Cyahafi, hamwe n’indi yagiye yimurwa ahantu hatandukanye hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, umubare w’izizubakwa ukazagenda wiyongera uko ubushobozi buboneka.
Imirimo irajyanirana n’ikorwa ry’imihanda yo muri iyi karitsiye izifashishwa mu kugabanya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biva mu mujyi ugana Kimisagara
Uretse kubaka inzu, hazanashyirwa ibikorwa remezo bizubakwa mu mushinga wa RUDPII (Rwanda Urban Development Phase II), birimo imihanda, isoko, ibibuga by’imyidagaduro, irerero ry’abana bato (ECD) ibiro bya Akagari ka Kora, inzira z’amazi n’amatara yo ku mihanda, bikazafasha imiryango izahatuzwa n’abahaturiye.
Kigali Today yifuje kumenya igihe uwo mushinga uzamara n’ingengo y’imari izakoreshwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buyitangariza ko uko izagenda iboneka ari nako inzu zizagenda zongerwamo, igihe kikazagenda gihinduka bitewe n’uko ubushobozi bwo kuwagura buboneka.
Post comments (0)