Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze tariki 22 Mutarama 2024, rivuga ko ayo magambo rutwitsi , agamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, akaba n’intambamyi ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda bashishikajwe no gukora cyane, bagamije gufatanyiriza hamwe guteza imbere Igihugu. Urubyiruko rw’Abanyarwanda by’umwihariko ni rwo ruri imbere muri izi gahunda zizamura Igihugu, kandi rukagira uruhare mu byemezo bifatwa rugamije kwiyubakira ejo hazaza heza.
U Rwanda ruvuga ko kuba rero hari uwagerageza gutesha agaciro iterambere rwagezeho, agahamagarira urubyiruko guhirika ubuyobozi bw’Igihugu cyabo, ari ibintu biteye impungenge. Ikibabaje kurushaho ngo ni ukuba byakozwe n’Umukuru w’Igihugu cy’igituranyi, kandi akabivugira ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibyo bikaba bihabanye n’amasezerano ndetse n’intego z’uyu Muryango.
U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu kugirana amakimbirane n’ibihugu bituranye na rwo, kandi ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse no hanze yako, mu gushimangira umutekano no gukomeza ibikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ku buzima Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, avuga ko indwara ya malariya na yo yakunze kwibasira cyane abaturarwanda, kuri ubu umubare w‘abahitanwa na yo ukaba waravuye kuri 427 muri […]
Post comments (0)