Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yabigarutseho nyuma y’uko mu murenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bya Polisi byo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, byafatiwemo magendu ingana n’amabaro 63 y’imyenda ya caguwa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.
SP Karekezi yagize ati: “Mu bikorwa byateguwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, magendu ingana n’amabalo 63 y’imyenda ya caguwa yafatiwe mu rugo rw’umugabo w’imyaka 43, utuye mu mudugudu wa Gahenerezo, akagari ka Rungu mu murenge wa Mudende, ariko akaba afite undi yakoreraga akamuhemba.”
Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko nyir’iyi myenda usanzwe uzwiho gucuruza magendu, yazaga kuyifata muri urwo rugo, akayipakira mu modoka ye yo mu bwoko bwa Fuso, hejuru yayo akarenzaho ibitunguru, akajya kuyiranguza mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo yari amaze gufatanwa iyi myenda, uwo mugabo yemeye ko hari ikipe y’abandi bantu bajyanaga kuyirangura, bayitumwe n’uwo mucuruzi ubaha amafaranga ari na we nyirayo, nyuma yo kuyigeza mu rugo rwe, ari naho yabikwaga mbere y’uko aza kuyitwara, buri umwe akamuhemba ibihumbi 50Frw, kandi ko ari inshuro ya kabiri bari bahawe iki kiraka.
Yaburiye abakoreshwa mu gutunda magendu n’ibicuruzwa bitemewe babivanye mu bihugu duhana imbibi no kubikwirakwiza mu gihugu, ko babicikaho kuko na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi ngo akorerwe dosiye mu gihe iperereza rikomeje ngo na nyir’imyenda afatwe.
Harerimana Emmanuel, ni umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku itariki 23 isozwa ku ya 24 Mutarama 2024, aturuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba yatanze ubuhamya bw’uko imiyoborere myiza yamuhinduriye ubuzima, yarangiza na we agahindura ubw’abandi ahereye ku bamwegereye mu Mudugudu. Harerimana Emmanuel atanga ubuhamya Harerimana Emmenuel yavuze ko ubu ari umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, utembereza ba mukerarugendo mu gusura ingagi n’ibindi, […]
Post comments (0)