Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Urubyiruko rwo ku Mayaga rwifuza kwegerezwa ‘YEGO Center’

todayJanuary 25, 2024

Background
share close

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye kuva tariki 24 kugeza ku ya 25 Mutarama 2024, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwagaragaje ko rwifuza ikigo cy’urubyiruko, mu gace k’Amayaga.

Esther Ishimwe

Nk’uko byasobanuwe na Esther Ishimwe wavugiraga urubyiruko rwo mu Murenge wa Ntyazo, ikigo cy’urubyiruko mu Karere ka Nyanza ni kimwe, kikaba kiri mu Murenge wa Busasamana, ku buryo habera kure urubyiruko ruturuka mu Murenge wa Ntyazo, ndetse no mu gice cy’Amayaga muri rusange.

Yagize ati “Twebwe Umurenge wacu wa Ntyazo uri kure cyane, ku buryo bitajya bitworohera kuva yo ngo tuze gukurikirana amasomo kuri YEGO Center iri mu Murenge wa Busasamana.”

Yanavuze ko mu byo urubyiruko rwo ku Mayaga na rwo rwifuza kwigira muri YEGO Center, harimo imyuga yo kudoda no gusuka ndetse n’ikoranabuhanga, bigirira akamaro abahaturiye kuko bituma babasha kubona akazi no kwibeshaho, n’ab’abakobwa ntibagwe “mu mirimo mibi itabahesha agaciro.”

Mu bigo by’urubyiruko kandi ngo ruhabonera inama ku buzima bw’imyororokere, ku buryo n’abatuye mu gace k’Amayaga begerejwe YEGO Center, i Ntyazo, byabafasha kutagwa mu bibazo bituruka ku gukora imibonano mpuzabitsina bakiri batoya.

Ishimwe yagize ati “Hari abana b’abakobwa bajya bishora mu mibonano mpuzabitsina, atari uko babyifuza, ahubwo kubera ko babuze ababegera. Twebwe dutuye mu cyaro, hari ababyeyi baho batinya kuganiriza abana babo hanyuma bitewe n’imyaka bagezemo, bakisanga barakoze ibidakwiriye umwana w’umukobwa.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari na we wari uyoboye iyi nama, yasabye ko ababifite mu nshingano bazabyitaho agira ati “Uwa Nyanza, ikigo cy’amahugurwa cy’urubyiruko, na byo ubwo byumvikanye, na byo byakurikiranwa.”

Hari abifuza ko YEGO Center yatangirwamo n’amahugurwa ku buhinzi

Urubyiruko rwo muri Nyanza rwibumbiye mu makoperative rutabashije gutanga ibitekerezo, rwo rwifuza ko amakoperative rurimo yaterwa inkunga, abari mu y’ubuhinzi n’ubworozi bo bakanifuza kongererwa ubumenyi mu bijyanye n’ibyo bakora, kuko akenshi barebera ku babyeyi babo baba batabizi neza.

Innocent Hitimana uyobora Koperative Dufatanye-Nyanza, ikora ubworozi bw’amafi n’ubw’inka, ikanahinga imbuto n’imboga, yagize ati “Nize imibare, ubutabire n’ibinyabuzima. Nifuza inyunganizi mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.”

Abitabiriye Inama y’Igihugu yUmushyikirano muri Nyanza

Kuri we kandi ngo nubwo atabasha gukomereza mu mashuri, ayo masomo yongerewemo atangirwa muri YEGO Center, ngo byafasha urubyiruko gukora neza ubuhinzi n’ubworozi, bityo n’abatabwitabira bakabona ko ari ingenzi.

Yagize ati “Nifuzaga ko muri YEGO Center bakongeramo amasomo ajyanye n’ubuhinzi. Byakangura urubyiruko, kandi ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi z’ubukungu.”

Mu byo yifuza kumenya byimbitse, harimo nko kumenya ibihingwa bijyanye n’ubutaka runaka, kimwe n’ubundi bumenyi bwabafasha guhinga kinyamwuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi irashimira uruhare rw’abaturage mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru atuma bimwe bikumirwa bitaraba, ibindi bigakurikiranwa mu maguru mashya bituma ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yabigarutseho nyuma y’uko mu murenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bya Polisi byo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, […]

todayJanuary 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%