Inkuru Nyamukuru

Uwacu Julienne yagizwe Umuyobozi w’Itorero (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

todayJanuary 26, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye.

Muri iyo myanzuro harimo uw’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, akaba yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri iyo Minisiteri.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya.

James Ngago yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho byabo mu nkongi bashumbushijwe

Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA). Bafashijwe kongera kubona ibikoresho bakenera ku ishuri Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, mu gihe abanyeshuri barimo basubiramo amasomo. Hahiye icyumba kimwe […]

todayJanuary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%