Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Lloyd Austin yasubiye ku mirimo ye

todayJanuary 30, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, ku wa mbere, yaragarutse ku mirimo ye nyuma y’ukwezi ahanganye n’uburwayi bwa kanseri ya porositate.

Minisitiri Austin yagarutse ku mirimo ye nyuma y’uko hari hashize ukwezi kubera ikibazo cy’uburwayi bwa kanseri ya porositate, nyuma y’uko abaganga bamupimye bakayimusangana.

Aaustin akigaruka mu nshingano ze yahise agirana ibiganiro n’umunyamabanga mukuru w’Ibihugu bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN, Jens Stoltenberg.

Loyd Austin yavuze ko yanejejwe no kuba yagarutse ku mirimo ye ndetse ko yumva ameze neza ndetse yashomiye abantu bose bakomeje kumba hafi no kumwifuriza gukira. Minisitiri w’Ingabo za Amerika Austin, yaherukaga kugaragara mu ruhame tariki 21 Ukuboza 2023.

Uyu mugabo nyuma yo kumenya uburwayi afite yahise yihutira kujya kwivuza ndetse amara icyumweru ari mu bitaro Perezida Joe Biden atabizi.

Mu itangazo Austin yashyize hanze, yagaragaje ko yicuza kuba ataratangaje iby’uburwayi bwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

70% bya serivisi z’ubuvuzi abantu bashakiraga hanze zisigaye zitangirwa mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana Ubusanzwe ngo serivisi z’ubuvuzi Abanyarwanda bakunze kujya gushaka hanze ziri mu byiciro bitatu, birimo ibijyanye n’ubuvuzi bw’impyiko, ariko by’umwihariko kuyisimbuza, kubaga umutima ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwo kuvura kanseri. Ibyo byiciro uko ari bitatu ngo bigize nka 70% by’ibituma abantu bajya kwivuza mu mahanga, ariko inkuru nziza ni […]

todayJanuary 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%