Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza – Francis Gatare abwira abitabiriye Rwanda Day

todayFebruary 4, 2024

Background
share close

Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Bagaragarijwe uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda, n’amahirwe y’ishoramari arurimo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza, ahanini bishingiye ku ishoramari rishyirwa mu bikorwa remezo.

Yavuze ko nubwo Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ariko bwongeye kuzahuka ndetse ubu bukaba buhagaze neza.

Abitabiriye iyi nama bahawe ikiganiro ku kubaka ishoramari n’ubushobozi, hagati y’Abanyarwanda baba muri Diaspora n’abo mu Rwanda. Iki kiganiro cyatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo Charity Kabango washinze Entrepreneurial Solutions Partners, Pascal Murasira uyobora Norrsken Africa, Jeanne Mubiligi wa PSF na Shawn McCormick uyobora Trinity Metals Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, ni umunsi wa kabiri wa Rwanda Day. Saa sita z’amanywa za Washington DC, nibwo ibirori biba bitangiye, hari ibiganiro bitatu mbere y’uko Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, aganiriza abitabiriye Rwanda Day.

Kimwe muri ibyo biganiro ni ikigaruka ku busugire n’umutekano by’Igihugu no mu karere muri rusange.

Ikindi kiganiro ni ikigaruka ku bijyanye n’ubukungu cyangwa ubushabitsi, hari n’ikigaruka ku mahirwe ari muri siporo n’ibindi.

Nyuma yo kwakira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, hateganyijwe umwanya wo kubaza ibibazo cyangwa kuganira n’Umukuru w’Igihugu.

Abatanze ibiganiro byibanze ku bukungu

Nyuma y’inama cyangwa ibiganiro, hateganyijwe umwanya wo gusabana no gutarama. Nyuma yaho, hari ibirori byateguwe bigamije gususurutsa abitabiriye Rwanda Day, bagasusurutswa n’abahanzi batandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’Amerika na Korea y’Epfo zakoranye imyitozo

Igisirikare cya Koreya y’epfo kuri uyu wa gatanu cyavuze ko iyo myitozo yabereye mu mujyi wa Pocheon mu majyepfo y’igihugu, kw’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa mbere gushize. Uyu mujyi wa Poncheon wabereyemo iyo myitozo uherereye hafi y’umupaka n’igihugu cya Koreya ya ruguru. Kapiteni Song Dong-gu yavuze ko iyi myitozo itanga amahirwe ku ngabo zidasanzwe za Koreya y’epfo n’iz’Amerika, gufatanya no gushimangira ubushobozi bwabo mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe. Muri […]

todayFebruary 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%