Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Babiri bafatanywe amacupa arenga 1600 y’amavuta azwi nka mukorogo

todayFebruary 4, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo. 

Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bakimara kubona amakuru yizewe ko hari inzu yahinduwe iduka ry’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, yinjijwe mu gihugu n’abantu babiri bafatanyije ubwo bucuruzi, bakoze umukwabu hafatirwa mu cyuho umugore ufite imyaka 43 y’amavuko, wari uri muri iyo nzu yacururizwagamo.”

Uyu mugore amaze gufatwa hakurikiyeho gushakisha mugenzi we bafatanyaga na we aza gutabwa muri yombi, bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe ko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza bagafatwa bagakurikiranwa. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yatanze impapuro zimwerera guhagarira u Rwanda muri Mozambique

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023, akaba yarageze muri Mozambique tariki 31 Mutarama 2024, aho mu bamwakiriye harimo na bamwe mu bagize itsinda ry’abahagariye […]

todayFebruary 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%