Inkuru Nyamukuru

Inkongi yibasiye inyubako ya Rutangarwamaboko

todayFebruary 9, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, kiyoborwa n’umupfumu Rutangarwamaboko, giherere mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza, ariko Rutangarwamaboko yatanze amakuru avuga ko ishobora kuba yatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku mureko barimo basudira ku nzu yo hejuru.

Ati “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.

SP Twajamahoro avuga ko ubu hakibarurwa ibintu byose byangijwe n’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

Hakozwe ubutabazi bwihuse

Kigali Today yagerageje kuvugisha Rutangarwamaboko ku cyaba cyateye iyi nkongi ntiyitaba telefone ngo abe yagira amakuru atangaza kuri ibi byago yahuye nabyo.

SP Twajamahoro agira inama abantu kujya birinda ibintu byose byateza inkongi, birimo gucomeka ibintu igihe batari hafi yabyo, kugenzura niba insinga z’amashanyarazi nta bibazo zifite, ndetse no gutunga za Kizimyamwoto igihe bahuye n’iki kibazo, ngo babe babasha kwirwano bakazimya iyo nkongi igihe Polisi itarahagera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu yasabiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Kazungu Denis ukekwaho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze cyane cyane icyo kwica abantu 14. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha bushinja Kazungu Denis n’impamvu zikomeye zituma abikurikiranwaho. Kazungu […]

todayFebruary 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%