U Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane nyongera gaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024, mu Bubiligi aho Minisitiri Dr Biruta ari kubarizwa agamije kurushaho kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kugaragariza amahanga uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Bitruta Vincent, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubuziranenge n’ubushobozi bwo gushakisha ahari aya mabuye y’agaciro.
Yagize ati: “Aya masezerano kandi arashimangira ubuziranenge n’ubushobozi bwo gushakisha ahari aya mabuye y’agaciro, bikanashimangira u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi kuruhando mpuzamahanga.”
Minisitiri Dr Biruta yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano warwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse ko urajwe inshinga no kurushaho kuwushimangira.
Umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, ugaragarira mu nzego zitandukanye ndetse zitanga umusaruro harimo gahunda z’iterambere rirambye, Politiki, Demokarasi, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, no gushyigikira gahunda y’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano hirya no hino.
Michael Tomlinson, Minisitiri w’Ubwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba. Michael Tomlinson yashimangiye iby’iki cyemezo ku cyumweru mu kiganiro yagiranaga na Trevor Phillips kuri Sky News, avuga ko vuba bidatinze abimukira n’abasaba ubuhungiro bagomba koherezwa I Kigali. Uko kohereza abimukira bikubiye mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda n’u […]
Post comments (0)