Inkuru Nyamukuru

Abapolisikazi bahuguriwe kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare

todayFebruary 21, 2024

Background
share close

Abapolisikazi 20 bitabiriye amahugurwa ajyanye no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho guteza imbere uburyo bwo gukumira kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana, amahoro n’umutekano, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagamijwe kumurikira abayitabiriye, ibikubiye mu gitabo cya kane giherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo no kubagezaho ubumenyi bushya bujyanye n’integanyanyigisho n’uburyo bwo kwigisha bizabafasha mu guhugura bagenzi babo.

Ni igitabo gikubiyemo ingingo zitandukanye zirimo ibyerekeranye n’ubusobanuro ku kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu bihe by’intambara, uruhare rw’abasirikare n’abo mu nzego z’umutekano mu kurengera abana binjiwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro, ingamba zo gukumira kwinjiza abana mu gisirikare, gutanga amahugurwa no kubaka ubushobozi hagamijwe kurwanya ibikorwa byo gukoresha abana nk’abasirikare mu ntambara. 

Maj. Gen (rtd) Safari Ferdinand, uhagarariye Dallaire Institute, Ishami ry’Afurika, yavuze ko muri iki gihe, isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abana babarirwa muri za miliyoni binjizwa mu gisirikari ku ngufu bagakoreshwa mu bihe by’intambara, ingaruka zabyo zikaba zitagarukira kuri bo gusa ahubwo zigera no ku miryango bakomokamo n’ubuzima bw’igihugu muri rusange. 

Yagaragaje ko igitabo gishya gikubiyemo amasomo atanga ubumenyi n’umurongo ngenderwaho mu gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zizafasha mu gukemura iki kibazo no kuyobora abahugura abasirikare n’abakora mu nzego z’umutekano ku bijyanye no kurengera uburenganzira bw’abana no kurinda ejo hazaza habo ku isi hose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na UE byiyemeje guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

U Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane nyongera gaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024, mu Bubiligi aho Minisitiri Dr Biruta ari kubarizwa agamije kurushaho kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kugaragariza amahanga uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Bitruta Vincent, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubuziranenge […]

todayFebruary 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%