Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.
NEC ku itariki 19 Gashyantare 2024, yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu 2024.
Aya mabwiriza avuga ko kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Iki gikorwa nikirangira, tariki 6 Kamena mu 2024 Komisiyo izatangaza urutonde rw’agateganyo rwa kandidatire zemejwe ku mwanya wa Perezida n’uw’Ubudepite, tariki 14 Kamena, hakazatangazwa izemejwe burundu.
NEC izatangaza urutonde rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika rwemejwe burundu, ku rubuga rwa murandasi rwa Komisiyo, tariki14 Kamena 2024.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba ku itariki 15 Nyakanga 2024.
Imiryango 34 y’impunzi z’Abarundi igizwe n’abantu 78 bamaze igihe mu nkambi ya Mahama iri mu Karere Kirehe, bagiye gutaha mu gihungu cyabo ku bushake. Imiryango 34 y’impuzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama ziyemeje gutaha ku bushake Ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama buvuga ko bagira ibiro bishinzwe kwakira abashaka gutaha, ku buryo ugize ubushake wese abigana akandikwa, ubundi hagategurwa uko azataha kuko hari ibyo aba agomba gutunganyirizwa kugira ngo azatahe nta […]
Post comments (0)