Inkuru Nyamukuru

Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse

todayFebruary 21, 2024

Background
share close

Igikorwa cyo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya mbere y’Isi cyarimo gikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage cyageze ku ntego, kuko ubwato bwamaze kuboneka.

Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse

Ntabwo hatangajwe ahabonetse ubu bwato, amakuru abwerekeyeho yose azatangazwa nyuma yo kubwerekana.

Umwe mu bari mu gikorwa cyo gushakisha ubu bwato, avuga ko ubu bamaze kububona hasigaye kubumurikira abantu ndetse bakishimira intsinzi yo kugera ku ntego yo kuba ubu bwato bubonetse.

Mbere y’uko ingabo z’Abadage ziva mu Rwanda muri Gicurasi 1916, zabanje guhisha ubwo bwato kugira ngo budafatwa n’ingabo z’Abababiligi bari bahanganye, zikabukoresha.

Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Rhenanie Palatinat.

Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918. Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916. Muri icyo gihe ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bari bamaze iminsi babushaka

Muri iyo ntambara Abadage ntibarwanaga bonyine kuko ku busabe bwabo, Umwami Yuhi IV Musinga yari yarabahaye ingabo zibafasha kurwana zitwaga ‘Indugaruga’. Muri iyo ntambara, Abadage bakoresheje ubwato bwitwaga ‘Bodelschwingh’.

N’ubwo ubwato bwa Bodelschwingh bwatumye ingabo z’Abadage zirusha imbaraga iz’Ababirigi mu kiyaga cya Kivu, nyuma zaje gutsindwa zirahunga.

Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.

Mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.

Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NEC yatangaje igihe izakirira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024. NEC ku itariki 19 Gashyantare 2024, yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu 2024. Aya mabwiriza avuga ko kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa […]

todayFebruary 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%