Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Brazil yaburiwe kudakandagiza ikirenge muri Israheli

todayFebruary 21, 2024

Background
share close

Israheli yatangaje ko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, atemerewe gukandagiza ikirenge muri icyo gihugu nyuma y’amagambo aherutse gutangaza aho yagereranyije ibikorwa by’ingabo za Israheli muri Gaza nk’ibyo Hitler yakoreye Abayahudi.

Israheli yarakajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Perezida Lula ubwo yavugaga ko ibibera muri Gaza atari intambara ko ahubwo ari Jenoside.

Ministiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu yavuze ko Perezida Lula yarenze umurongo utukura ndetse Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israheli, Israel Katz yongeyeho ko Perezida Lula atemerewe gukandagiza ikirege ku butaka bwa Israheli keretese yisubiyeho ku magambo yavuze agasaba imbabazi.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Brazil Mauro Vieira yashinjije mugenzi we Israel Katz wa Israheli gukabya no kubeshya ku magambo yatangajwe na Perezida Lula da Silva.

Umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi ukomeje kwiyongera mugihe Brazil izakira inama y’abaministiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihuriye mu itsinda rya G20.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse

Igikorwa cyo gushakisha ubwato bwaroshywe mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntambara ya mbere y’Isi cyarimo gikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage cyageze ku ntego, kuko ubwato bwamaze kuboneka. Ubwato bwasizwe n’Abadage mu Kivu mu ntambara ya mbere y’Isi bwabonetse Ntabwo hatangajwe ahabonetse ubu bwato, amakuru abwerekeyeho yose azatangazwa nyuma yo kubwerekana. Umwe mu bari mu gikorwa cyo gushakisha ubu bwato, avuga ko ubu bamaze kububona hasigaye kubumurikira abantu ndetse […]

todayFebruary 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%