Inkuru Nyamukuru

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo ari mu ruzinduko mu Rwanda

todayFebruary 22, 2024

Background
share close

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Akigera mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe biteganyijwe ko agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Sudani y’Epfo, Lily Adhieu Martin, yatangaje ko uru ruzinduko rwe nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agomba kurukomereza mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Ikinyamakuru Eyeradio.org cyatangaje ko Salva Kiir agiriye uruzinduko muri ibi bihugu byo muri EAC, nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bucuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.

Salva Kiir ateguye uru ruzinduko mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.

Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye na byo ahubwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo, ndetse n’indege za FARDC zavogerereye ikirere cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi, hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n’ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubuzima bwarahindutse ariko haracyari n’ibibazo: Abatuye mu Midugudu y’Icyitegererezo

Hirya no hino mu Gihugu hubatswe imidugudu y’icyitegererezo, (Model Villages) ituzwamo abantu bo mu byiciro bitandukanye birimo abimuwe mu duce twashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka), abatishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Abatujwe muri iyo Midugudu bagaragaza ko muri rusange bishimiye ubuzima babayemo, kuko batuye neza kd bizeye ko nta biza byabageraho isaha ku isaha, ndetse hakaba n’abatangiye kwiteza imbere bahereye ku mishinga yagiye ishyirwa […]

todayFebruary 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%