Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Perezida Nyusi yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura amahoro

todayFebruary 24, 2024

Background
share close

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristovão Artur Chume, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherereye mu Karere ka Ancuabe, ashima uruhare zagize mu kugarura amahoro muri aka Karere.

Muri urwo ruzinduko yakoze ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, uri mu ntara ya Cabo Delgado mu ruzinduko rw’akazi.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko Perezida Nyusi, yakiriwe kandi n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique.

Mu ijambo rye, Perezida Filipe Nyusi yashimye ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo z’Igihugu cye, FADM, mu gufasha aka Karere kongera kugira ituze ndetse anabasaba gukomeza kongera imbaraga mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba mu bice by’amajyepfo.

Ku ruhande rwa Maj Gen Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado, yasobanuriye Ingabo z’u Rwanda uko umutekano uhagaze mu gihugu, ndetse abonera no kuzisaba gukomeza kwiyemeza no gutumbera ku butumwa zoherejwemo.

Mu 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu rwego rwo gufasha iza Mozambique (FADM), kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, wari umaze igihe warayogoje abatuye muri iyi Ntara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Alubumu ebyiri za Michael Jackson ku rutonde rw’iz’ibihe byose zagurishijwe cyane

Abahanzi nka Michael Jackson, Whitney Houston, umwami n’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ni bamwe mu bagiye bakora amateka bagaca uduhigo tutarakurwaho n’undi uwo ari we wese bakagurisha miliyoni za kopi za Alubumu ku bakunzi babo hirya no hino ku isi. Album Thriller ya Michael Jackson niyo ihiga izindi mu kugurishwa kopi nyinshi Uretse kuba hashobora kuba itandukaniro hagati yo gukunda gusa indirimbo y’umuhanzi runaka no kuba umufana w’umuhanzi […]

todayFebruary 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%