Nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa kane umupaka w’u Rwanda na Congo utari urimo gukoreshwa nk’ibisanzwe, itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ubuzima riravuga ko uwo mupaka utigeze ufungwa, ahubwo icyabaye ari ugukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola, no gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima abantu banyura kuri uwo mupaka.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta Ebola ihari, kuko ingamba zo kwirinda zikomeje gushyirwa mu bikorwa.
Muri zo harimo iyubakwa ry’ikigo gifite ubushobozi bwo kuvura Ebola, n’ibyumba 23 by’akato bishyirwamo abakekwaho Ebola, mu bitaro 15 biri hirya no hino mu gihugu.
Minisante kandi yatangaje ko abakozi bo mu bitaro babarirwa mu bihumbi bitatu bamaze gukingirwa Ebola kugira ngo birinde igihe baramuka bahuye n’abamaze kwandura.
Hagati aho Minisiteri y’Ubuzima iraburira abantu bava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakanyura mu nzira zitemewe ari zo bakunze kwita iza panya, ko abazafatwa bazabihanirwa cyane kuko bazaba binjiye mu Rwanda badapimwe indwara ya Ebola bakaba bayikwirakwiza mu fine haba hari uwayanduye.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Kanama 2019, kikaba cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko ibikorwa byo gukumira Ebola bihagaze.
Mu karere ka Rubavu ibigo nderabuzima n’ibitaro byatangiye ubwirinzi bwa Ebola kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze. Ni umwanzuro wafashwe ndetse ushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko mu mugi wa Goma habonetse abandi barwayi ba Ebola, ndetse n’ingamba zo kwiinda zigakazwa ku mupaka. Mu kiganiro umunyamakuru wa KT radio yagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Lt Col William Kanyankore yatangaje ko gupima ebola kubagana ibigo nderabuzima […]
Post comments (0)