ICPAR yaganirije bamwe mu bakozi ba Leta n’ab’ibigo byigenga birimo iby’Imari (amabanki), iby’ubwishingizi hamwe n’iby’abagenzuzi b’imari, ibasaba kuba maso ku bijyanye n’amafaranga akomoka ahantu habi (byitwa ibyaha by’iyezandonke).
Umukozi w’Ikigo cyitwa BDO East Africa Rwanda kigenzura imikoreshereze y’imari, Clement Egide Kabano Niyitegeka, avuga ko ibigo by’imari byo mu Rwanda bishobora kuba byanyuzwamo amafaranga akajya gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Niyitegeka yagize ati “Amafaranga ashobora guturuka mu bantu batandukanye ariko bagambiriye guhungabanya umutekano w’Igihugu, icyo gihe rero dusabwa kumenya ngo ’amafaranga aje akanyura hano mu bigo by’imari, akanyura kuri konti y’umukiriya wacu, yaturutse he!”
Ntabwo byoroshye kumenya niba ahavuye amafaranga ari heza, niba uwayohereje atayibye, niba adakomoka ku mabuye y’agaciro yacukuwe ahatemewe cyangwa atavuye ku bucuruzi bwa magendu (fraud), ariko birashoboka.
Niyitegeka ati “Mu Rwanda dukorana n’ibigo mpuzamahanga biza kuhashora imari, iyo mari baza gushora, ntabwo dushaka ko Igihugu cyacu cyazaba indiri yo kwakira amafaranga yaturutse ahantu hatizewe.”
Undi mu baruramari witwa Jean Baptiste Sande avuga ko abantu bakwiye kwigengesera cyane ku mafaranga bakira kuri Mobile Money cyangwa kuri konti zabo muri Banki, bakabanza kumenya uwohereje amafaranga uwo ari we n’icyo akora.
Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bwa ICPAR, Christian Mbabazi, avuga ko nta mubare w’amafaranga runaka umuntu uri mu Rwanda abujijwe kohereza cyangwa kwakira, ariko ngo haba hagomba kugaragazwa ahantu avuye.
Christian Mbabazi, umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bwa ICPAR
Mbabazi agira ati “Hari amafaranga ubona nawe ko adasanzwe, niba musanzwe muhererekanya wenda nka 1,000 cy’amadolari, ariko ejo ukabona hahererekanyijwe amadolari nk’ibihumbi 500, wabyibaza uti ’ko no mu kigo nkorera nta hererekanya ry’amafaranga ringana gutya rijya ribaho!”
Inyigo yakozwe n’umwe mu batanze amahugurwa witwa Cliff Nyandoro, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 Amadolari ya Amerika arenga miliyari ibihumbi bitatu yakuwe ahantu hatemewe akanyuzwa mu ikoranabuhanga ry’imari ku Isi hose.
Muri ayo mafaranga ngo harimo miliyari 346 na miliyoni 700 z’Amadolari ya Amerika yaturutse mu icuruzwa ry’abantu, miliyari hafi 783 z’Amadolari yavuye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse na miliyari 11 na miliyoni 500 z’Amadolari zavuye mu gutera inkunga iterabwoba.
Nyandoro akomeza avuga ko mu byaha byiganje cyane mu mwaka ushize, ku isonga haza ubucuruzi bwa magendu (fraud) hamwe n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira u Burusiya ibihano birenga 500 bishya kubera intambara bwashoje muri Ukraine ndetse n'uruhare bukekwaho mu rupfu rwa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe n'ubutegetsi, waguye muri gereza. Perezida wa Amerika, Joe Biden yavuze ko ibihano bireba abantu ba hafi ya Perezida Vladimir Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny waguye muri gereza, apfuye urupfu rutunguranye ku wa 16 Gashyantare 2024. Ibihano byafashwe bijyanye […]
Post comments (0)