Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Abantu 25 barimo abanyamahanga baguye mu mpanuka y’imodoka 

todayFebruary 26, 2024

Background
share close

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko impanuka y’imodoka yabereye mu majyaruguru ya Tanzania yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga.

Itangazo ry’umukuru w’igihugu rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafurika y’Epfo

Abandi bantu 21 barakomeretse, barimo abaturuka muri Nijeria, Côte d’Ivoire, Cameroon, Mali, Ubusuwisi n’Ubwongereza.

Imwe muri izo modoka yarimo abakorera bushake b’abanyamahanga bakoreraga ku ishuri rimwe mu mujyi wa Arusha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK yifatanyije n’Abashinwa baba mu Rwanda kwizihiza umwaka mushya

Banki ya Kigali yifatanyije n’umuryango mugari w’Abashinwa baba mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza umwaka mushya. Mbere y’uko abo mu Burengerazuba bw’Isi basakaza imico yabo n’ibyaho henshi ku Isi, ibihugu bimwe byagiraga uburyo bwabyo bibaho, aho mu mateka y’u Bushinwa ho bakurikizaga ingengabihe y’ukwezi (Lunar calendar) itandukanye n’ikoreshwa uyu munsi igendera ku zuba ya ‘Gregorian Calendar’. Byari ibishimo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka Ni muri urwo rwego Abashinwa […]

todayFebruary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%