Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, akubita umutwe hasi ahita apfa.
Abantu benshi bari bashungereye umurambo we
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangarije Kigali Today ko hatahise hamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyahura.
Kalisa yagize ati “Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.
Post comments (0)