Inkuru Nyamukuru

Ukraine: Abasirikare ibihumbi 31 bamaze kugwa ku rugamba bahanganyemo n’u Burusia

todayFebruary 26, 2024

Background
share close

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko igihugu kimaze gutakaza abasirikare ibihumbi 31 baguye ku rugamba ndetse asaba ko inkunga y’amahanga yihuta kugirango bazabashe kuzatsinda intambara barimo n’u Burusia.

Perezida Zelensky yasabye Leta zunze ubumwe z’Amerika kwemeza vuba inkunga ya gisirikari, avuga ko bayikeneye cyane muri ibi bihe.

Ibi yabivuze ubwo hibukwaga imyaka ibiri ishize Uburusiya buteye Ukraine ku ya 24 Gashyantare, ndetse avuga ko gutsinda u Burusia bisaba ubushobozi bwinshi badafite muri iki gihe. Yagaragaje ko ingufu zabo za gisirikari zagabanutse cyane kubera kubura amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikari.

Amerika yari yiteguye gutanga inkunga ingana na miliyari 60 z’amadolari ariko byabaye bihagaze kubera ukutumvikana kw’amashyaka mu nteko ishinga amategeko. Perezida Zelesnky yavuze ko afite icyizere ko iyo nkunga izageraho igatangwa.

Yabeshyuje kandi amakuru atangwa n’Uburusiya ku basirikari ba Ukraine bamaze gupfira ku rugamba. Mu Ukuboza umwaka ushize, Sergei Shoigu, Ministiri w’ingabo z’u Burusiya yavuze ko Ukraine imaze gutakaza abasirikari 383,000.

Perezida Zelensky nyamara we yemera ko abasirikari bamaze kugwa muri iyo ntambara ari 31,000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabugogo: Yahanutse mu igorofa ahita apfa

Mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye mu bice bya Nyabugogo, Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, akubita umutwe hasi ahita apfa. Abantu benshi bari bashungereye umurambo we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yatangarije Kigali Today […]

todayFebruary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%