Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko ugiye koroshya ibihano wafatiye Guinea na Mali.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’umunsi umwe na none CEDEAO, itangaje ko n’ibihano byafatiwe Niger bigiye koroshywa. Uyu muryango wari wafatiye ibyo bihugu uko ari bitatu ibihano nyuma ya za kudeta zagiye zibibamo.
CEDEAO yavuze ko yakuyeho ibihano by’imari n’ubucuruzi yari yarafatiye Guinea inakuraho inzitizi zari zarashyiriweho Abanya-Mali zibabuza guhatanira imyanya y’akazi muri uwo muryango. Ibi byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateranye ku wa gatandatu.
CEDEAO yari yarahagaritse gukorana na Guinea kuva Mamady Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde mu 2021.
Naho kuri Mali ibyo bihano byari byakuweho mu 2022, ubwo ubutegetsi bwa gisirikare bwatangazaga ko bugiye gusubiza ubutegetsi abasivili. Niger yo yari yarafatiwe ibihano birimo kutemererwa gukoresha ikirere cy’ibihugu bigize CEDEAO no gufatira imitungo y’icyo gihugu iri muri ibyo bihugu.
Ibi byabaye nyuma ya kudeta yakuye ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. Ibi bihano byakuweho, ntibireba ariko ibihano bya politike byafatiwe ibyo bihugu kimwe n’abantu ku giti cyabo.
Abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko ibi byemezo byo koroshya ibihano bigamije kureshya abayobozi b’ibyo bihugu kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuva burundu muri CEDEAO. Icyo cyemezo cyarebaga Mali, Niger na Burkina Faso.
Post comments (0)