Inkuru Nyamukuru

Kenya: Hari Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo yateguwe n’Igisirikare cya Amerika

todayFebruary 28, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ’Codenamed Justified Accord’ ibera muri Kenya.

Iyi myitozo irimo gukorwa kuva tariki 25 Gashyantare kugera tariki 07 Werurwe 2024, itegurwa n’Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), gikorera mu Burayi bw’Amajyepfo (SETAF-AF).

Ni imyitozo irimo gukorerwa mu kigo cya gisirikare cyo muri Kenya, ahitwa Nanyuki, gishinzwe kwigisha kurwanya imvururu, iterabwoba no kugarukana ituze.

Abitabiriye iyi myitozo bazagaragaza uburyo biteguye guhangana n’ibibazo, cyangwa imvururu zatera muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, hamwe no kwerekana ubushobozi mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro, ndetse no gukora ubutabazi.

Iyi myitozo ngarukamwaka ubushize yabereye mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Djibouti, Somalia na Uganda, ikaba yaritabiriwe n’abasirikare bagera kuri 800 barimo 170 b’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku nyubako zisenywa zamaze kuzura

Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel avuga ko abantu basenyerwa bituruka kuba barubatse nta cyangombwa bafite bakabikora mu buryo bunyuranyije n’Amategeko kandi budakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi. Ati “Umujyi wa Kigali wakoze ubugenzuzi usanga hari abantu bubatse mu buryo budakurikije amategeko abo ni abubatse badafite uruhushya harimo abagiye bubaka mu mbago […]

todayFebruary 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%