Inkuru Nyamukuru

Mali: Abantu 31 baguye mu mpanuka y’imodoka

todayFebruary 28, 2024

Background
share close

Minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu muri Mali yatangaje abantu bagera kuri 31 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi ubwo yibirunduraga ku kiraro kiri hafi y’Umujyi wa Kenieba.

Iyo mpanuka yabaye ku wa kabiri mu masaha ya saa kumi n’imwe kw’isaha yo mu karere, bivugwa ko yabereye ku muhanda werekeza muri Burkina Faso, nk’uko Minisiteri yo gutwara abantu n’abantu ibivuga.

Iyo Minisiteri yatangaje ko abanyamali n’abandi bantu bakomoka mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka ishobora kuba yaratewe n’uko umushoferi atabashije kugarura iyo modoka.

Impanuka zo mu mihanda zikunze kugaragara cyane mu burengerazuba bw’Afurika, aho mu uburyo mu rusange bwo gutwara abagenzi usanga imodoka zarengeje umubare ndetse no kutagira amategeko ahamye.

Umugabane wa Afurika ubarwaho kimwe cya kane cy’impanuka zo mu mihanda ku isi yose n’ubwo uyu mugabane utanagejeje kuri 2 kw’ijana by’imodoka zibarwa mu itsinda rimwe, zaba iz’abikorera cyangwa iza leta, kw’isi hose, nk’uko imibare ya Un ya 2023 ibigaragaza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu 6 baguye mu mpanuka y’inzu yari ikiri kubakwa

Inyubako yari iki kubakwa muri Nigeria yaguye ihitana abantu 6 mugihe abandi bantu baba bakiri munsi y’ibisigazwa byayo byabaguye hejuru. Ni inyubakwo y’amaduka arenga 120 yahanutse ikaba yari iherereye mu mujyi wa Onitsha mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Anambra. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza, National Emergency Management Agency (NEMA) cyatangaje ko abantu babashije gutabarwa bajyanywe kwitabwaho n'abaganga mugihe hari gusahakishwa abandi baba bakiri munsi y'ibisigazwa. Cyagize kiti: “Bamwe mu […]

todayFebruary 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%