Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Australia, birimo The Guardian Australia na ABC Four Corners, nyuma y’iperereza byakoze, ibyavuyemo n’ibyo byagaragaje ndetse byerekana ko aba bagabo bombi batuye muri Australia, aho nka Célestin Munyaburanga w’imyaka 60, yagaragaye mu nkengero z’umujyi wa Brisbane.
Mu nkuru yanditswe n’ibi binyamakuru, bivuga ko Rukeshangabo yageze muri Australia mu mwaka wa 2009 nk’impunzi, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubwenegihugu.
IBUKA yo igaragaza ko kuba hashize imyaka myinshi iki gihugu kitagaragaza ubushake mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ngo bakurikiranwe n’Ubutabera, bibabaje ndetse bikerekana ko bigisaba urugendo rurerure, kugira ngo amahanga yemere ndetse ahangane n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ubutabera bwa Australia ndetse n’itangazamakuru, bafite amakuru ko aba bagabo babiri bahamwe n’ibyaha hano mu Rwanda. Ariko kandi bafite n’impapuro zibata muri yombi barazishyikirijwe, ariyo mpamvu bari bakwiye gufatwa bakoherezwa mu Rwanda”.
Avuga ko ubushake buke mu guhana abakoze ibyaha bya Jenoside, bitiza umurindi abagize uruhare muri Jenoside aho baba bazi ibihugu bitagira amategeko ku guhana no gukumira Jenoside, guhana ingengabitekerezo yayo, bidafite ubushake bwa Politike mu guhana abagize uruhare muri Jenoside.
Avuga ko iki gihugu gihishiye benshi bagize uruhare muri Jenoside ariko ko umubare nyawo utazwi.
IBUKA isaba bihugu by’amahanga, harimo na Australia kumva impamvu yo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside.
“Abantu bakwiye kumva ko guhana ibyaha bya Jenoside ari ngombwa, nti hagire uwumva ko bitamureba cyangwa ko birebwa n’ibindi bihugu gusa “.
Mu mwaka wa 2007 nibwo Rukeshangabo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca, akatirwa gufungwa imyaka 30. Mu gihe cya Jenoside yari umugenzuzi w’amashuri muri Kibungo ubu akaba ari mu karere ka Ngoma.
Rukeshangabo w’imyaka 68 ashinjwa kugira uruhare mu bitero byahitanye Abatutsi 10 nk’uko bigaragazwa n’inyandiko za Gacaca zasomwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba the Guardian Australia na Four Corners.
Post comments (0)