Inkuru Nyamukuru

Abatwaza ba mukerarugendo biyemeje gusobanura amateka nyayo y’igihugu

todayAugust 6, 2019 35

Background
share close

Abanyamuryango ba Koperative yitwa Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abatuye mu mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga bahoze bashimuta inyamaswa no kwangiza Pariki, barishimira ko babashije guhindura imyumvire ubu bakaba bagira uruhare mu kuyibungabunga no gutwara imizigo ya ba mukerarugendo bayisura.
Iyi Koperative yatangiye gukora mu mwaka wa 2009. Icyo gihe na mbere yahoo, Pariki y’ibirunga yari yugarijwe na ba rushimusi n’abayangizaga. Iyi Koperative yaje kuba imwe mu zikorana n’ikigo RDB mu buryo bwo kubungabunga Pariki n’abayigana kugeza ubu.
BISAMAZA Jacques Perezida wa Koperative Kabeho ngagi Sabyinyo avuga ko kumenya akamaro k’inyamaswa zo muri Pariki y’ibirunga no kuyirinda abagira uruhare mu kuyangiza, byabafashije mu buryo bw’imibereho n’iterambere.
Koperative Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abanyamuryango 320 b’abagabo, abagore n’urubyiruko.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo gufungura k’umugaragaro Singita Kwitonda Lodge iherereye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ahitegeye ibirunga bya sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Ni hotel yubatswe mu gihe cy’imyaka 6, aho ije kuba igisubizo ku iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda aho igiye kujya icumbikira abasura Pariki baza gusura ingagi n’inizdi n’ibindi byiza nyaburanga biboneka mu ntara y’Amajyaruguru. […]

todayAugust 2, 2019 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%